Kigali

Zimwe twazikoreye iwe mu rugo- Knox Beat wagize uruhare rwa 58.3% kuri Album ya The Ben- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/02/2025 10:27
0


Joseph Habimana wamamaye nka Producer Knox Beat yatangaje ko ari amashimwe akomeye kuri we kuba Mugisha Benjamin [The Ben] yaramwizeye kugeza ubwo amukoreye indirimbo zirindwi (7) kuri Album ye ‘Plenty Love’ bingana n’uruhare rwa 58.33%.



Album ya The Ben iri ku isoko kuva tariki 31 Mutarama 2025, ndetse ari kwitegura gukora igitaramo cyihariye cyo kuyimurika tariki 28 Gashyantare 2024, mu birori bizabera muri Kigali Convention Center, ni nyuma y’uko ayimurikiye muri BK Arena tariki 1 Mutarama 2025. 

Album iriho indirimbo 12 zirimo: Inkuta z'umutima, My Name yakoranye n'umuraperi Kivumbi King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na Madona. 

Indirimbo ifite iminota micye ifite iminota 2 n'amasegonda 22', ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n'amasegonda 3'.

Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y'umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Knox Beat yavuze ko Album ya The Ben yakozweho mu gihe cy’umwaka umwe, ariko ko kuva mu Ukwakira 2024 yitegura kuyimurika bafashe igihe cyo kuzinononsora neza mbere y’uko zijya ku isoko. Ati “Navuga ko tuyikozeho mu gihe cy’umwaka.”

Uyu mugabo avuga ko kuri Album yakozeho indirimbo 7. Ati “Indirimbo nitangiriye kugeza nzirangije ni zirindwi (7) izindi nagiye nzikoraho bazitangiye ariko nkazirangiza. Rero, navuga ko nakozeho indirimbo: Inkuta z’umutima, Nana, Isi, Icyizere ndetse na Madona.”

Yavuze ko yanakoze ku ndirimbo ‘My Name’ The Ben yakoranye na Kivumbi King. Knox Beat asobanura ko iyi ndirimbo yari yatangiwe na Made Beats ‘hanyuma njyewe ndayirangiza’. Ati “Igitekerezo cyo kuyikora, cyatangiriwe kuri we hanyuma njyewe ndayirangiza.”

Knox Beat anavuga ko yanakoze ku ndirimbo The Ben yakoranye na Marioo wo muri Tanzania ‘kuko nayo ifite undi Producer wari wayitangiye hanyuma njyewe ndayirangiza’.

Yavuze ko The Ben bahuye biturutse ku ndirimbo ‘Closer’ yakoreye Meddy, Uncle Austin na Buravan. Knox Beat avuga ko yari asanzwe akorera indirimbo The Ben, ndetse ko hari n’izindi yamukoreye zitarasohoka hanze. Ati “Hari n’izindi twakoze zitarasohoka zirenga nk’eshanu, zizagenza zisohoka ukundi kuntu.”

Abajijwe niba The Ben yari ku rutonde rw’abahanzi yifuzaga gukorera indirimbo, Knox Beat yasubije ko nta Producer utifuza gukorera umuhazi mukuru. Ati “Iyo bibaye byiza ukamukorera, abantu babasha kumenya ubushobozi ufite mu gutunganya indirimbo, ubasha guhita ugaragara byoroshye.”

Yavuze ko benshi mu ba Producer bagerageza guca inzira yo gukorera abahanzi bakuru, kugirango amazina yabo abashe kumenyekana mu buryo bworoshye.

Knox Beat yavuze ko nyuma yo gukorera indirimbo The Ben, byatumye abona abahanazi benshi bamwandikira bamusaba ko bakorana nawe, kandi umubare munini ni abahanzi bo mu mahanga. Ati “Ubona ubutumwa bw’abantu benshi, kandi hari n’abo mbona banyandikira, bambwira n’akazi twakorana.”

Uyu mugabo yaherukaga gukora kuri Album ya Tom Close, ndetse avuga ko ‘gukorera umuhanzi Album mukayirangiza mutarashanwa, biba ari umugisha’.

Yavuze ko ikorwa ry’iyi Album ritoroshye, kuko zimwe mu ndirimbo bazikoreye mu rugo kwa The Ben, izindi bazikorera kwa Knox Beat. Ati “Nafashe ibyuma byanjye njya kumureba iwe mu rugo, ku buryo imishinga y’indirimbo itashoboraga kuba. Yaje mu rugo iwanjye turakora, izindi tuzikorera iwe mu rugo.”

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘PLENTY LOVE’ YA THE BEN

 

Knox Beat yavuze ko ari icyubahiro gikomeye kuri we, kuba The Ben yaramwizeye akamukorera Album

 

Knox Beat yatangaje ko The Ben yamwizeye binyuze ku ndirimbo ‘Closer’ yakoreye Uncle Austin na Buravan 

Knox Beat avuga kuri Album yakunzeho indirimbo nka ‘Icyizere’ ndetse na ‘Isi’

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER KNOX BEAT

">

VIDEO: Melvin- Pro- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND